ARK NETWORK reference.ch · populus.ch    
 

  Lève-toi mon peuple! 

 Home  | Livre d'Or  | Album-Photo  | Contact  

 

 

Rubriques

Liens


Lève-toi mon peuple!

"Là où j'aurais pu rester spectateur, je suis responsable... Rien n'est plus théâtre, le drame n'est plus jeu. Tout est grave". 
 
(Emmanuel Lévinas)  
 
 
 
Banyarwanda bavandimwe, 
 
Nashoboraga kwibera indorerezi nka ya nkingi ya mbonabihita. Nyamara ariko, ibibazo byugarije igihugu cyacu nanjye birandeba. 
 
Agahinda abanyarwanda bafite ntikanyemerera kuba "umufana" cyangwa inkundarubyino. Icyo gihe niba cyaranabayeho, ibyacyo byararangiye.  
 
Igihe kirageze ngo duhaguruke nk'umuntu umwe, maze turwanye akarengane nta kurenganya, nitugatsinda ntiduhugire mu ntsinzi no kugaraguza agati abatsinzwe. Ahubwo dufatanye twese gusubiza ubuyanja igihugu cyacu. 
 
Mu bihe nk'ibi, habaho abarakarira abandi ngo batinyutse gukora ibidakorwa, ngo bakanze rutenderi, ngo baciye inka amabere. Niba iyo rutenderi ari yo ibereye abanyarwanda umuzigo, mucyo tuyikange ndetse tuyikangare ariko abanyarwanda babone ituze. 
 
Banyarwanda, mucyo duharane tutica. Dutsinde tudasuzuguye cyangwa ngo dushinyagure. Ariko mbere ya byose, twirinde gukoresha agahinda k'abandi nk'iturufu ya politiki. Turire, duhozanye kandi twihanagure, turwanye icyadusubiza mu marira, twubake u Rwanda ruzira intambara, rukazira itsembabwoko, ruzira ivangura, ruzira guhunga, maze amahoro asimbure umutekano. 
 
Bavandimwe banyarwanda, 
 
Musubize agatima impembero, igihe gishize ni cyo kirekire kuruta igisigaye. Nimuhumure ejo ejobundi ukuri kuzatsinda.  
 
Muzabyara murere. Muzahinga mweze kandi musarure. Mucuruze mwunguke mudasororera amashyaka. Mukore akazi ka Leta nta mususu wo kukirukanwaho bya hato na hato. Mwige muzi ko muzabona akazi. Guhakirizwa bizacika. Ese banyarwanda, aho mujya mwibuka ko nta munyarwanda usumba undi? 
 
Murabyemera? Aha turi kumwe? Ngaho rero nimuhaguruke. 
 
Lève-toi mon peuple! 
 
Déo Mushayidi

(c) Déogratias Mushayidi - Créé à l'aide de Populus.
Modifié en dernier lieu le 16.05.2006
- Déjà 5233 visites sur ce site!